Umuryango w’Ababikira biyeguriye Roho Mutagatifu ni umuryango watangiriye mu butariyani ( Italie) ushinzwe na Mutagafitu ELENA GUERRA. Uyu muryango wageze mu Rwanda 1969, utangirira muri paroisse ya Cyeza Diyosezi ya Kabgayi.
Mumwaka w’1973 bahafunguye ishuri ryita ku burere bw’umwana w’umukobwa rimutegurira kuba umutegarugori mwiza. (Ecole familiale) Uko iminsi yagiye ihita Ari nako ibyari bikenewe n’umuryango nyarwanda byagiye byiyongera ishuri naryo ryarahindutse riba CERAI (centre d’enseignement rulale, artisanal integré)
Mu mwaka wa 1997 ryahindutse Ecole secondaire Elena ritangira ari ishuri ry’abakobwa gusa 45 bigaga bataha, Ishuri ryatangiranye ryatangiranye ishami ry’inderabarezi rusange (Normal Primaire)
Mu mwaka wa 2007 ishuri ryaragutse hakirwa abanyeshuri b’abahungu Kandi hatangizwa ikiciro rusange O’level n’ amashami mashya Humaines na Bio chimie. Nyuma haza MEG MCE PCB na MCB. Ubu ishuri rigeze ku banyeshuri 570 (2025-2026)
Ubutumwa bw’Umuryango w’ababikira biyeguriye Roho Mutagatifu bwibanda cyane muburezi. Kugeza ubu uwo muryango ufite amashuri abiri: Ecole Secondaire Elena Guerra Cyeza na Centre Scolaire Elena Guerra Huye. Uretse muri Aya mashuri yacu bwite dukoramo ubutumwa, ababikira bakora ubutumwa no muyandi mashuri atandukanye.
Mutagafitu Elena Guerra avuga ko kugirango Roho Mutagafitu abashe guhindura isi bizanyura muburyo tuzaba twateguye urubyiruko. Bishatse kuvuga ko tugomba kubitaho uko bishoboka kose, tubaha ubumenyi bufite ireme tubatoza iyobokamana rishyitse, tubategurira ejo hazaza.
Uretse mu burezi rusange,tunafatanya na Kiliziya mu butumwa bwayo bwa buri munsi mu ikenurabushyo ry’abakristu aho badukenewe hose; harimo gutegura abashaka guhabwa amasakaramentu, gufasha amakoraniro y’abasenga no mu bindi bitandukanye.
Impamvu nyamukuru yatumye dushinga ishuri ni ukugirango dufashe abantu kujijuka, bakikura mu bukene kandi bakarushaho kumenya Imana binyuze mu butumwa dukora.
Mu rwego rwo kubashishikariza kwiga abana b’abakene cyane tubafasha kubona uko biga yaba mu mashuri yacu ndetse no muyandi boherejwemo tubaha amafaranga y’ishuri ndetse n’ibikiresho bakeneye. Kuva ishuri ritangiye tumaze gufasha abanyeshuri barenga 678.
