UMUNSI MUKURU W'ISHURI 2025 - 2026.
Kuri uyu munsi tariki 23/05/2026; Ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Elena Guerra (Ecole Secondaire Elena Guerra) riherereye mu Murenge wa Cyeza, akarere ka Muhanga, intara y’amajyepfo; ryizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Elena Guerra, umurinzi w’iri shuri, ndetse rinataha ku ibyumba bishya by’amashuri byuzuye muri uyu mwaka.





Ibi birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa yatuwe n’Igisonga cya Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Hodari Jean de Dieu hanatangwa amasakaramentu y’ibanze ku banyeshuri 22 babyiteguye neza.



























Ibyo birori byitabiriwe kandi n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugabo Gilbert. Mu butumwa yatanze, yasabye ababyeyi kugira uruhare rufatika mu burere bw’abana babo, aho kubarekera abarezi gusa.
Umunsi mukuru wasojwe n’ibirori ndetse n’ubusabane byahuje abana barererwa muri urwo rugo, abarezi ndetse n’ababyeyi babo. Yagize ati: “Uburere bw’abana bacu ntidukwiye kubuharira abarimu n’abarezi bo ku ishuri gusa. Natwe nk’ababyeyi dukwiye kubigira ibyacu, cyane cyane igihe abana bari mu rugo. Ibyo twahugiramo byose nta cyo byatumarira igihe tudaha abana bacu uburere bukwiye.”










IJAMBO RY’UMYOBOZI WA ECOLE SECONDAIRE ELENA GUERRA, Sr UMUBYEYI CLOTILDE.
Uyu munsi twazinduwe no gushimira Imana ibyiza idahwema kutugirira:
Turashimira IMANA kubera Mutagatifu ELENA GUERRA, twizihiza ku itariki ya 23/05 buri mwaka. Uyu munsi tukaba dutewe ishema no kuwizihiza.
Mutagatifu ELENA GUERRA ni umutaliyanekazi washinze umuryango w’ababikira biyeguriye Roho Mutagatifu akaba yarahawe na Kiliziya izina ry’INTUMWA YA ROHO MUTAGATIFU kubera uruhare yagize kugirango ROHO MUTAGATIFU yongere ahabwe umwanya muri Kiliziya. Kugirango ubwo butumwa bugere hose kandi buhoreho yabwiye ababikira ati: “Isi yose ni umurima mugomba gukoramo ubutumwa ariko cyane cyane mu rubyiruko!” Ati abo muzaba mushinzwe kurera muzabahe ubumenyi buzabafasha mu buzima bwa buri munsi, ariko mubongerereho indangagaciro za gikirisitu kugirango bazavemo abayeyi beza, abayobozi beza, abaturage beza n’abakristu beza.
TURISHIMIRA uburezi n’uburere butangirwa muri iri shuri aho duharanira ko umunyeshuri wize muri iri shuri arerwa neza agakura neza, agakora neza akazavamo umuntu ushoboye kandi ushobotse nk’uko kiliziya umubyeyi wacu adahwema kubidushishikariza.
ECOLE SECONDAIRE ELENA GUERRA, ni ishuri ryigenga ryashinzwe n’ababikira biyeguriye Roho Mutagatifu. Ishuri rya Elena Guerra rifite amateka meza n’icyerekezo gikomeye. Iri shuri ryashinzwe mu wa 1973, ritangira ari “familiale” nyuma riza kuba CERAI. Mu mwaka wa 1997 ni bwo ryatangiye kwitwa ishuri ryisumbuye, rifite intego yo kurera urubyiruko mu bumenyi, mu burere no mu ndangagaciro za gikristu. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, iri shuri rimaze guha impamyabushobozi abanyeshuri basaga 751. Uyu munsi rirera abanyeshuri 568, abahungu n’abakobwa bafite inzozi n’impano zitandukanye zibategurira ejo hazaza heza. Dufite icyiciro rusange (tronc commun)n’amashami ya maths and sciences stream one na stream two, PCB MCB, MCE, na MEG.
Nyakubahwa musenyeri,
Muri uyu munsi mukuru w’uburezi, twishimiye gutaha ku mugaragaro ibyumba 8 bishya by’amashuri, bije nk’intambwe ikomeye mu guteza imbere imyigire n’imyigishirize bijyanye n’icyerekezo cy’iterambere igihugu cyacu kiganamo. Aya mashuri kandi aje gusubiza ababyeyi bajyaga baza gusabira abana babo umwanya mu ishuri ryacu bagasanga imyanya yarashize.
Uyu munsi turishimira kandi abana 22 bahawe amasakaramentu yibanze. Bana bacu Roho Mutagatifu mwahawe nabakomeze maze intambwe mwateye mu bukristu ntizasubire inyuma ahubwo izakurikirwe n’izindi nyinshi muzabe ingenzi muri kiliziya muyitangire mudatezuka, mukomere mu kwemera mube abahamya beza ba KRISTU, mube abatwararumuri n’amizero y’isi yacu.
Turashimira mwebwe mwese mwanyuze ku ntebe y’ishuri rya ECOLE SECONDAIRE ELENA GUERRA n’abahakoze imirimo itandukanye muri hano, mukaba muhagarariye abandi benshi batabasije kuza ubu mukaba muri munzego zitandukanye, zubatse igihugu. Muri mwe harimo abarimu, abaganga, abacuruzi, abayobozi, abatekinisiye, abihayimana n’abandi benshi bakomeje gutanga umusanzu mwiza aho bari hose. Iyo tubareba, tubona ko imbuto yatewe imyaka myinshi ishize ikomeje kwera izindi nyinshi kandi nziza.
Turashimira by’umwihariko abanyeshuri barangije umwaka ushize bari hano, bitwaye neza batsinda neza by’umwihariko abo mu mwaka wa gatandatu kuko batsinze 100% bose bakabona impamyabushobozi. Hari bamwe muri bo bo mubyiciro byombi (tronc commun na section) bahagarariye abandi kugira ngo bashimirwe. Mwahesheje ishema ishuri ryacu kandi intsinzi yanyu yaduteye imbaraga zo kurushaho gukora cyane, barumuna banyu ku ishuri nabo intego ni imwe ntagusubira inyuma.
Turashimira cyane ababyeyi dufatanyije kurera. Babyeyi, ni mwe bafatanyabikorwa ba mbere b’iri shuri. Ni mwe ntangiriro y’uburere bw’umwana, mumwigisha indangagaciro z’ingenzi zirimo urukundo, ikinyabupfura, gukunda umurimo no kuwunoza, kubaha no kumenya Imana maze yagera ku ishuri tugakomereza aho mwagejeje. Turabashimira ubufatanye icyizere no kudushyigikira mu bikorwa byose bigamije iterambere ry’abana bacu.
Bana bacu, uyu munsi mukuru w’uburezi ubabere umwanya wo kongera kuzirikana intego zanyu. Mukomeze gukunda amasomo, mwubahe ababyeyi n’abarimu, murangwe n’ikinyabupfura n’umurava. Nta ntsinzi iboneka nta muhate, kandi ejo hazaza heza hubakwa n’ibikorwa byiza by’uyu munsi.
Nyakubahwa Musenyeri, turashimira kandi tubikuye ku mutima ubuyobozi bwa Kiliziya mu nzego zabwo zose budahwema kutuba hafi kugirango uburezi butangirwa muri iri shuri burusheho gufasha abo dushinzwe, bunguka ubumenyi kandi bagakura no kuri roho. No kuba mwaje kwifatanya natwe ni igihamya ko mudushyigikiye kandi muturi hafi.
Turashimira inzego bwite za leta, by’umwihariko urwego rw’uburezi namwe uruhare rwanyu ni urw’agaciro gakomeye kuri twe.
Turashimira bikomeye ubuyobozi bukuru bw’umuryango w’ababikira biyeguriye Roho mutagatifu mu RWANDA uburyo bakomeje gushyigikira iterambere ry’uburezi bw’abana b’u Rwanda. Kuba twatashye amashuri meza ajyanye n’icyerekezo cy’iterambere nabo babigizemo uruhare rw’ibanze.
Nsoje nshimira mwe mwese mwaje kudushyigikira kuri uyu munsi mukuru w’ishuri ryacu twese ni ikimenyetso cy’ubumwe dufitanye akaba umurunga uzatugeza kuri byinshi byiza.
UBUMWE BWACU NIZO MBARAGA ZACU.
MUGIRE AMAHORO ! MURAKOZE.
ANDI MAFOTO
UBUTUMIRE MU MUNSI MUKURU W'ISHURI.




























